Isoko ryo Kugura Ihene zo Korora ku Bana Bafashwa n’Umushinga RW0283 Mwulire Uterwa Inkunga na Compassion International Rwanda

Tender @ZION TEMPLE Mwulire in Tenders
  • Post Date : February 19, 2025
  • Apply Before : February 28, 2025
  • 0 Application(s)
  • View(s) 20
Email this opportunity
  • Share:

Description

ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO

Itorero ZION TEMPLE CELEBRATION CENTER PARUWASI MWULIRE rifite Umushinga RW0283 Mwulire ukorera mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwulire, mu Kagari ka Bushenyi, Umudugudu wa Kabahima rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi bwo gupiganira isoko rikurikira:

Isoko ryo KUGURA IHENE zo korora ku bana bafashwa n’Umushinga RW0283 Mwulire uterwa inkunga na Compassion International Rwanda.

Uwifuza gupiganira iri soko, ashobora kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro bya Paruwasi ya ZION TEMPLE MWULIRE aho umushinga ukorera guhera ku itariki 14/02/2025, mu masaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frws) adasubizwa agashyirwa kuri konti N° 4037200053889 ya AUTHENTIC WORD MINISTRIES ZION TEMPLE MWULIRE iri muri Equity Bank.

Amabahasha y’ipiganwa azakirwa kandi afungurirwe mu ruhame ku wa 28/02/2025 saa tanu (11h00’) za mu gitondo ku biro by’umushinga RW0283 Mwulire aho ukorera. Nyuma y’iyo saha nta yandi mabahasha azakirwa.

 Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone 0783195099 cyangwa 0788413027.

Bikorewe i Mwulire ku wa 13/02/2025

Pastor NSERUTSI KIGAZURA Amon

Umushumba wa Zion Temple Mwulire

You may also like these

en_USEnglish