Itangazo Rya Cyamunara Y’ibikoresho

Other @CYAMUNARA RWANDA Ltd in Others
  • Post Date : April 25, 2025
  • Apply Before : May 27, 2025
  • 0 Application(s)
  • View(s) 131
Email this opportunity
  • Share:

Job Detail

  • Job ID 14966

Description

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’IBIKORESHO 

CYAMUNARA RWANDA Ltd sosiyete ya mbere mu Rwanda mu kugurisha hakoreshejwe ipiganwa ry’ibiciro ”CYAMUNARA” imitungo yimukanwa n’itimukanwa y’imiryango idaharanira inyungu, ibigo bya leta, amasosiyete y’ubucuruzi n’abantu ku giti cyabo, mu bubasha ihabwa  na ActionAid Rwanda iramenyesha abantu bose babishaka kandi kandi babifitiye ubushobozi  ko ku cyumweru tariki 27/04/2025 saa tanu z’amanywa (11h00’) izateza cyamunara ibikoresho bikurikira :  

  •  INTEBE ZA OFFICE
  • COMPUTER LAPTOPS, DESKTOPS & TABLETS
  • FRIGO , GENERATOR & COFRE-FORTS
  • AMAPINE N’IBINDI

Gusura ibyo bikoresho bizatangira tariki ya 25/04/2025 aho ibyo bikoresho bihereye I Remera hepfo gato ya Bank Zigama CSS aho ActionAid Rwanda ikorera ari naho cyamunara izabera.

CYAMUNARA RWANDA IRIBUTSA ABAZITABIRA CYAMUNARA IBI BIKURIKIRA:

  • Cyamunara izaba mu ruhame hakoreshwa gupiganisha ibiciro mu magambo
  • Ushaka kwitabira cyamunara yishyura cash amafaranga ibihumbi bitanu (5,000rwf) adasubizwa yo kwiyandikisha ku rutonde rw’abemerewe gupiganwa
  • Utsindiye ibikoresho bigize LOT asabwa kwishyura ikiguzi cyose 100% ako kanya mbere y’uko cyamunara ikomeza no kubitwara  bitarenze saa kumi n’imwe (17h00) z’umunsi wa cyamunara

Ukeneye ibindi bisobanuro yabariza kuri Tel: 0787334130/0788822147

Bikorewe I Kigali, kuwa 24/04/2025

NDEREYIMANA Mathias

Umuyobozi Mukuru

CYAMUNARA RWANDA Ltd

You may also like these

en_USEnglish