Overview
-
Posted Opportunities 1
Company Description
Amavu n’amavuko ya BDF
BDF, ni ikigo cyashyizweho mu mwaka wa 2011 na Leta y’u Rwanda na Banki y’Amajyambere y’ u Rwanda (BRD) mu rwego rwo gufasha no korohereza ba Rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kugera kuri serivisi z’imari. BDF ni kimwe mu bigo by’ingenzi bishyira mu bikorwa gahunda y’ igihugu ishinzwe umurimo (National Employment Program), kandi imirimo yayo igendera ku murongo w’ibyo bikorwa. Muri 2015, BDF yafunguye amashami mu gihugu hose hagamijwe kwegereza serivisi ba Rwiyemazamirimo hagendewe kuri gahunda y’igihugu ishinzwe umurimo (NSDEPS – National Skills Development & Employment Promotion Strategy). Serivisi BDF itanga harimo ingwate ku nguzanyo, ubujyanama, ikodeshagurisha, kongerera ubushobozi SACCO, inguzanyo k’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’inkunga. Zimwe muri zo zitangwa binyuze mu masezerano ifitanye n’ibigo by’imari; izindi zihabwa abagenerwabikorwa nta wundi muhuza.